Ku bufatanye n’akarere ka Ngororero, kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2014, Umushinga uharanira Ubuzima bwiza bw’Umuryango Nyarwanda (SFH Rwanda) ; wagejeje ku baturage ba Ngororero umukino w’ikinamico wakinywe n’Urunana. Intego nyamukuru yo kuzana abakinnyi b’Urunana muri aka karere, yari iyo gukoresha abakinnyi b’ikinamico bakunzwe n’abaturage, mu gutanga ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kurwanya no kurandura marariya mu ngo zabo. Ibi bya bereye mu murenge wa Gatumba, akagari ka Ruhanga umudugudu wa Kamina.
Rutayisire Jo uhagarariye ibikorwa bya SFH mu turere twa Ngororero, Muhanga, Karongi, Ruhango, Nyanza na Rutsiro, asanga aringombwa cyane gushyira imbaraga mu bikorwa byose bigamije kwita ku miryango, igafashwa kubungabunga ubuzima bw’abayigize. Yavuze ko kuzana abakinnyi b’Urunana ari bumwe mu buryo SFH ikoresha bunogeye abafagenerwabikorwa, bubafasha kumva ubutumwa bubagenewe bagahindura imyumvire. Rutayisire yaboneyeho kwibutsa gahunda za SFH arizo : kurwanya marariya, kurwanya imirire mibi, kurwanya SIDA, kuboneza urubyaro, isuku n’isukura.
Bihoyiki Telesphore ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gatumba, yashimiye SFH mu bikorwa byiza byinshi igeza kubaturage, bigamije kubafasha kubungabunga ubuzima bwabo
Bihoyiki Telesphore
Yagize ati : “SFH ituzaniye agashya, ntawundi mufatanyabikorwa wigeze utuzanira ibyiza nk’ibi bigamije kutwigisha. Imishinga myinshi iraza, tugakorana, tugahugurwa, ariko ahanini dutahana inyigisho turi mbarwa kuko hatumirwa benshi hakaza bake.”
Yakomeje agira ati “aka ko ni agashya kuko kahuruje imihanda yose. Twese tuje guhabwa inyigisho kandi tuje no kureba abakinnyi b’Urunana dukunda twese. Inyigisho zitangiwe hano muruhame, ntakabuza zizubahirizwa, kandi gukora igenzura bizoroha.”
Uyu muyobozi yatangaje ko mu minsi yashize habonetse abarwayi ba marariya bagera kuri 206 ku bigonderabuzima bya Muhororo na Rubona. Uyu ukaba warabaye umwanya mwiza ndetse n’uburyo bwiza bwo gukangura abaturage.
Kararira Innocent, utuye mu mudugudu wa Murambi we yishimiye kubona imbonankubone abakinnyi b’Urunana. Yagize ati “nibyiza kubona abantu nka Kankwanza, Dativa, n’Aline ; ibyo tubigiraho iyo twumva umukino wabo, ubu bigomba kwikuba nka kabiri kubera ibyishimo byo kubabona amaso ku maso. Ubu ngiye gukangurira bose mu muryango guhora baryama mu nzitiramubu, twihatire gutema ibigunda aho biri mu nkike z’urugo…inyigigisho zitangiwe ku musozi twese twirebera ntawe wazica inyuma.”
Nyuma y’umukino abaturage bahawe rugari babaza ibibazo, nabo babazwa ibindi byo gusuzuma amasomo batahanye urugero ariho.