Hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19 Abajyanama b’Ubuzima bagiye gutanga umusanzu wabo mu kwigisha abaturage no kubapima ibimenyetso by’iki cyorezo babasanze mu ngo aho batuye.
Ni gahunda yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu Rwanda hagamijwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutigisa Isi. Hagamijwe kwigisha abaturage kugira ngo barushyeho gukaza ingamba zo kwirinda kandi abanduye bakurikiranwe hakiri kare batarazahazwa n’icyorezo cyangwa ngo banduze abandi.
Gahunda yo kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu kurwanya Covid-19 igiye gutangirirana n’abagera ku 1,000 bo mu Turere 10 tw’igihugu ari two Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Burera, Musanze, Huye, Bugesera, Kirehe na Nyagatare.
Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 Abajyanama b’Ubuzima 100 bo mu Karere ka Huye bahuguwe n’Umuryango udaharanira inyungu Society for Family Health (SFH) Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bongererwa ubumenyi ku cyorezo cya Covid-19, bigishwa n’uko bazajya bapima ibimenyetso byayo basanze abaturage mu ngo ndetse n’uburyo bitwara mu gihe basuye urugo mu rwego rwo kwirinda no kurunda abo basuye.
Umuyobozi wa SFH mu Ntara y’Amajyepfo, Byiringiro Fidèle yavuze ko abo Bajyanama b’Ubuzima bahuguwe bahabwa na bimwe mu bikoresho bazifashisha mu kwigisha abaturage kandi hari n’ibindi bazahabwa mu minsi ya vuba bazifashisha mu gupima ibimenyetso by’icyo cyorezo ndetse n’ibibafasha kwirinda kwandura no kwanduza.
Ati “Uko ari Abajyana b’Ubuzima 100 bo ku Kigo Nderabuzima cya Mukura buri wese twamuhaye udupfukamunwa 100 n’umuti wo gusukura intoki kugira ngo bajye banereka abaturage uko ukoreshwa. Bose kandi tuzabaha utwuma dupima umuriro kugira ngo bajye bapima abaturage babasanze mu ngo noneho batange amakuru ku babahagariye, na we ayageze ku kigo nderabuzima.”
Byiringiro avuga ko igikorwa Abajyana b’Ubuzima bagiye gukora kizafasha abaturage gusobanukirwa neza icyorezo cya Covid-19 bamenye n’uko bakirinda kandi n’amakuru kuri cyo amenyekane vuba.
Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bakorana n’Ikigo Nderabuzima cya Mukura mu Karere ka Huye bavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira Covid-19 bafite ibikoresho bikenewe.
Claude Twagiramungu ati “Ni igikorwa cyiza cyane kuko kigiye kutwunganira mu bikorwa twakoraga byo gufasha abantu kwirinda Covid-19 dufite ibikoresho. Tuzajya tubigisha tubapime umuriro noneho abafite ibimenyetso duhite dutanga amakuru ku kigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranywe hakiri kare.”
Akomeza avuga ko abaturage bazajya babasanga mu ngo kandi nibabona bafite ibikoresho bazarushaho kubagirira icyizere no kumva neza ibyo babigisha.
Ati “Umusanzu wacu ni uwo kubigisha no kumenya kare abafite ibimenyetso kugira ubwandu budakwirakwira niba buhari.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata mu Bugesera, Dr Rutagengwa William yavuze ko iyi gahunda yo gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima mu guhashya icyorezo cya Covid-19 izatanga umusaruro mwiza.
Yavuze ko babanje kujya babikorera ku bitaro ariko bigenda bibavuna cyane kuko abakozi ari bake, nyuma bijyanwa no bigo nderabuzima, ariko kuri ubu ubwo bigeze mu Bajyanama b’Ubuzima bizarushaho gukorwa neza.
Ati “Nta muntu uzarembera mu giturage kubera Covid-19 kuko Abajyanama b’Ubuzima bazajya basanga abantu mu ngo babigishe banabapime umuriro kandi batange amakuru ku kigo nderabuzima bityo gukurikina no gutanga ubufasha bikorwe mu buryo bwihuse, binagabaye ibyago byo kwanduza abandi.”
Aya mahugurwa ari gukorerwa rimwe mu Turere 10 twavuzwe haruguru, Abajyanama 1,000 bose bahuguwe kuri iyi gahunda, hatangwa udupfukamunwa 100,000 n’umuti usukuru intoki (Sanitizer) uducupa 20,000 bazifashisha mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi ndetse na Terimometre (Thermometers) 1,000 zizabafasha gupima umuriro abaturage mungo zabo.
Amakuru yose yatanzwe n’Abajyana b’Ubuzima azajya yoherezwa ku bitaro nabyo biyohereza ku rwego rw’igihugu.
Iyigahunda izongerwamo no gukomeza kubigisha kuri gahunda zitandukanye harimo gukurikiranira umurwayi wa Covid-19 mu rugo (Home Based care) n’izindi hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo bazajya bakoresha telefone zabo zisanzwe. Ubwo buryo bwitwa ‘Digitisation of CHWs Education on Covid19 Outbreak’.
Nyuma ibyo bikorwa bizagurwa aho hazakurikiraho guhugura Abajyanama b’Ubuzima 20,000 bo muri utu turere ku ndwara zose harimo na Covid19 hakoreshejwe ikoranabuhanga ryavuzwe haruguru.
Uyu mushinga uterwa inkunga na CDC Africa, AMREF ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima binyujijwe muri SFH Rwanda.